Abo turibo

Isaro Foundation ni umuryango udaharanira inyungu washinzwe n’umunyeshuri w’umunyarwanda wiga muri Amerika, Jean Leon Iragena, ku ya 15 Ukwakira 2011. Intego nkuru y’umuryango ni ugufasha urubyiruko rw’u Rwanda kongera ubumenyi mu gusoma no kwandika.

Isaro Foundation ikora mu buryo butandukanye harimo :

  • Gusohora ibitabo n’izindi nyandiko
  • Gutanga ibitabo by’ubuntu ku bigo by’amashuri mu Rwanda
  • Gufasha abanditsi bakiri bato gusohora ibitabo byayo tubatera inkunga.

Isaro Edition isohora inyandiko kuri interineti n’inyandiko zicapye; hari n’igazeti isohoka buri gihembwe yuzuye inyandiko z’ urubyiruko. Mu rwego rwo kuzuza inshingano zayo, Isaro Foundation ibona ubufasha bw’abantu ku giti cyabo, imiryango ishamikiye ndetse n’ itegamiye kuri leta.

Facebook

Twitter

Youtube