Uwashinze Isaro Foundation

Amateka

Jean Léon Iragena ni umwe mu banditsi bakiri bato b’abanyarwanda. Yashyize ahagaragara igitabo cye cya mbere yise Rusaro mu gihe yari afite imyaka 19 y’amavuko. Yakomeje ndetse kwerekana ubushobozi bwe mu kwandika mu buryo bwinshi bunyuranye. Kuva mu mwaka wa 2010 kugeza mu mwaka wa 2012 yakomeje kwandika ku bintu ku bibazo binyuranye bivugwaho cyane muri iki kinyagihumbi.

Jean Léon Iragena ntabwo azwi gusa nk’umwanditsi ahubwo azwiho kuba yaraciye agahigo mu gutsinda ibizamini bya Leta mu Rwanda. Nyuma yo gutsinda neza ibizamini bya Leta byose uko ari bitatu yikurikiranya yoherejwe kwiga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yashingiye Isaro Foundation mu mwaka wa 2011.

Ijwi rya Jean Léon Iragena ubwe

Ubusanzwe, si kenshi nkunda kuvuga ibinyerekeye. Gusa mu gihe uwakoze uru rubuga yansabaga kugira icyo mvuga numvise bikwiye ko ngira icyo mvuga koko. Ntabwo nemeye kugira icyo mvuga kuko yabinsabye gusa, ahubwo nabitewe n’icyizere mfitiye abana b’u Rwanda bo Rwanda rw’ejo.

Navukiye mu muryango usanzwe mu murenge wa Kimironko mu nkengero z’umujyi wa Kigali. Mu gukura kwanjye sinigeze ngira amahirwe yo kuvoma ku bumenyi mu kwandika ndetse n’impano zo kuyobora za data umbyara. Data yitabye Imana jyewe, imfura ye, ndi mu kigero cy’imyaka hafi itanu. Mama umbyara yari azi aho igifite akamaro kurusha ibindi kiri, ni ukuvuga mu ishuri. Yakoze uko ashoboye maze njye na barumuna banjye tujya mu ishuri. Natwe ntako tutagize ngo twigane umurava maze amafaranga yadutangagaho adapfa ubusa.

Nkiri umwana muto cyane, inzozi zanjye zari ukuzatera ikirenge mu cya data. Sinigeze na rimwe menya ko ikirenge nzateramo ari ubwanditsi kugeza igihe nagize igitekerezo cyo kwandika igitabo, ubwo nari mfite imyaka 18 y’amavuko. Negereye inshuti ndetse n’abarezi banjye maze nandika igitabo Rusaro mu gihe cy’umwaka umwe gusa. Kuva icyo gihe inzozi zanjye zabaye kuba umwanditsi.

Mu mwaka nasohoyemo igitabo Rusaro, nahawe buruse yo kwiga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Perezida w’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame. Ndangije umwaka wa mbere wa Kaminuza, narabutswe ikintu nakwihutira kuzana iwacu mu Rwanda; umuco wo gusoma no kwandika.

Nk’umunyeshuri w’umunyamahanga mu ishami rya siyansi, sinari narigeze nkeka ko ikintu cya mbere nzashaka kujyana mu gihugu cyanjye ari umuco wo gusoma no kwandika. Gusa nzi neza ko ari cyo kintu gikenewe cyane kurusha ibindi mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye mu Rwanda. Niyo mpamvu habayeho ishingwa rya Isaro Foundation. Nk’umunyeshuri, nta kintu nari mfite kinini cyo gutangiriraho. Nta mafaranga nari mfite ndetse nta n’ubufasha buhambaye nari mfite. Nari mfite gusa inshuti iba muri leta ya Connecticut muri Amerika yanyunguraga ibitekerezo buri gihe. Icyo gihe ntabwo nari nzi ko ikintu cya ngombwa kurusha ibindi byose ari ibitekerezo.

Nyuma y’amezi menshi niga ku mushinga wo gutangiza Isaro Foundation, ku itariki ya 15 Ukwakira 2011 natangaje ishingwa rya Isaro Foundation. Umunsi wakurikiyeho nasanze mfite ubutumwa bwinshi bw’abantu batandukanye, kuva ku banyeshuri b’Abanyarwanda kugeza ku bayobozi bamwe bakomeye mu gihugu. Bose bari bashimye ishingwa rya Isaro Foundation. Kuri jye numvaga ari intangiriro nziza.

Ku rundi ruhande ariko, hari hakiri byinshi bisa n’ibikomeye imbere. Kwita ku busugire ndetse n’isura y’umuryango mushya ntabwo byoroshye nk’uko nabitekerezaga. Imana niyo yagize uruhare muri byose ibinyujije mu nshuti zanjye nyazo. Buri gihe nkunda kuvuga ko ari inshuti zanjye zabikoze neza. Aba basore n’inkumi mubona mu buyobozi bwa Isaro Foundation nibo shingiro ry’uyu muryango.

Amezi atanu ya mbere ya Isaro Foundation yerekanye ko uyu muryango ushobora kuzahindura byinshi mu guteza uburezi imbere mu Rwanda. Isaro Foundation izateza imbere abanditsi ndetse n’abasomyi. muri make tuzashyigikira intyoza mu gutekereza zibereye ejo hazaza.

Email: iragejl@isarofoundation.org

Menya amakuru ya Jean Léon Iragena ku mbuga nkoranyambaga

Urubuga rwa Facebook: Urubuga rwa Twitter:

Jean Léon Iragena mu binyamakuru

Abari n’abategarugori: Videwo Kuba Intwari: Videwo Agaciro: videwo

Ibyo dukora byose byitirirwa u Rwanda. U Rwanda ruzwi neza cyane mu mahanga.

Nta gihugu kiruta u Rwanda- JL Iragena

Umwanditsi Iragena yifashishije umuhanzi Lil-G mu gushyirahanze igitabo ‘Rusaro’

Jean Léon yagizwe Komiseri ushinzwe ubumenyi ku banyarwanda baba mu mahanga

Ikiganiro na Jean Léon Iragena, umwe mu bitabiriye Rwanda Day

Umwanditsi Jean Léon nawe uzitabira Rwanda Day ati : “Utazi iyo ava ntamenya n’ iyo ajya”

Umwanditsi Jean Léon avuga ku “Agaciro”: Videwo.

Umwanditsi Jean Léon avuga ku isohoka ry’igitabo “Rusaro”: Videwo.

Ikiganiro twagiranye na Jean Léon Iragena, umwanditsi w’igitabo RUSARO.

Soma n’ibindi

Andikira CEO

Izina :
Andi Mazina :
Email :
Ubutumwa :

Facebook

Twitter

Youtube