Intego

Intego y’umwihariko y’umuryango Isaro ni uguteza imbere umuco wo gusoma no kwandika mu Rwanda. Inzozi zacu ni ukugeza u Rwanda ku isonga mu burezi muri aka karere dutuyemo.

Iyo ntego izagerwaho tubinyujije mu nzira zitandukanye:

1. Gushinga inzu ituganya inyandiko, Isaro Edition, ifite izi nshingano:

- Kwakira, gukosora ndetse no gushyira ahagaragara inyandiko z’abanyeshuri b’Abanyarwanda.

- Gukosora no gutangaza ibitabo by’Abanyarwanda bakiri bato.

- Gutegura amarushanwa ya buri kwezi mu gusoma no kwandika.

- Gusohora akanyamakuru gato kazajya kaba karimo inyandiko nziza z’abanyeshuri banyuranye bo mu Rwanda. Kazaba kandi gafite igice kizajya cyigisha abana uburyo bwo kwandika neza.

2. Gutera inkunga abanditsi bakiri bato tubafasha gushyira ahagaragara ibitabo byabo.

3. Gushinga isomero ry’abanyeshuri biga mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye. Abanyeshuri bose bazajya bemerewe kugana iri somero ku buntu.

Facebook

Twitter

Youtube