Ushinzwe itumanaho

Amatangazo aheruka

6 Gicurasi, 2012

Isaro Foundation yatsindiye igihembo cya RINA

Twishimiye kubamenyesha ko nyuma y’amarushanwa yabaye, Isaro Foundation ariyo yatsindiye igihembo cya 2012 RINA Humanitarian Award. Turashimira buri wese waduteye inkunga muri aya marushanwa.

8 Mata 2012

Urupapuro rw’amakuru

Icyegeranyo cy’ibikorwa bya Isaro Foundation mu mezi 4 ashize cyashyizwe ahagaragara. Buri wese yashobora kukibona ku buntu. Niba mushaka kubona ibyo Isaro Foundation imaze igihe ikora kandi iteganya gukora mu mezi atatu ari imbere, mwoherere ubutumwa bwanditse kuri info@isarofoundation.org.

7 Mata 2012

Ubutumwa bwavuye mu buyobozi bwa Isaro Foundation mu gihe u Rwanda rwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 18

Uyu munsi, u Rwanda ruribuka ku inshuro ya 18 bimwe mu bihe ndengakamere mu kumena amaraso mu mateka ya muntu. Jenoside yo mu Rwanda yerekanye imbaraga nke za muntu, cyane cyane ariko yerekanye imbaraga nke z’abitwa ko bize mu gihe nta bumuntu bifitemo. Mu gihe dushyira imbaraga hamwe ngo twongere kubaka u Rwanda, ntitwagakwiye kwemera ko ibyabaye mu Rwanda byaba ahandi hantu aho ari ho hose ku Isi. Guharanira kurwanya ubujiji, ukutoroherana n’ umuco wo kudahana nibyo gusa bizagira u Rwanda igihugu cy’ubumwe n’ituze mu myaka izaza. Twe urubyiruko nitwe ejo hazaza h’igihugu cyacu.

Tariki ya 4 Mata 2012

Isaro Foundation yishimiye kumenyesha abantu bose ko yashyize ahagaragara urubuga rwayo rushya rwa internet ku murongo. Uru rubuga rushya rufite ibyangombwa byose bizadufasha gukomeza guteza umuco wo gusoma no kwandika imbere mu Rwanda. Kuri uru rubuga abanyeshuri bazajya bashobora gufunguza za konte maze boherezeho inyandiko zabo. Edisiyo Isaro izajya ibafasha kuzikosora ndetse no kuzishyira ahagaragara. Ikindi kandi abanyeshuri bazajya babasha kubona inkuru zanditse kuri uru rubuga maze bashobore kuzisoma. Uru rubuga rushya rufite n’ibindi bintu byinshi bizorohereza abayobozi ba Isaro Foundation ndetse n’abafatanyabikorwa bayo. Ubu abantu bashobora gutanga inkunga yabo bakoresheje uru rubuga kandi mu buryo bwizewe. Abayobozi ba Isaro Foundation bashobora gukoresha email zabo banyuze kuri uru rubuga. Na none kandi imbuga za Facebook na Twitter bya Isaro Foundation bishobora gusurwa munyuze kuri uru rubuga.

Andi matangazo

1. Isaro Foundation yanditswe

Tariki ya 3 Gashyantare 2012

Umuryango wa Isaro Foundation wamaze kwemerwa no kwandika muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nk’umuryango wemewe n’amategeko y’icyo gihugu. Isaro foundation imaze gusa igihe cy’amezi ane ikora, buri munsi muri ayo mezi wagiye urangwa no gutera intambwe runaka.

Uyu muryango washinzwe na Jean Leon Iragena, umunyarwanda wiga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ufite intego zo guteza umuco wo gusoma no kwandika imbere mu rubyiruko rw’u Rwanda uhereye ku rukiri mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

2. Imiryango irakinguye ku bifuza kuba abanyamuryango bacu

Tariki ya 25 Ukwakira 2011

Isaro Foundation ishimishijwe no kumenyesha abantu bose ko imiryango ifunguye kuri bose bifuza ku banyamuryango bayo. Hari uburyo butatu bwo kuba umunyamuryango: ubunyamuryango bw’icyubahiro, ubunyamuryango bw’ikirenga ndetse n’ubunyamuryango busanzwe. Dufatanyirize hamwe mu kubaka igihugu kigizwe n’abanditsi ndetse n’abasomyi b’inzobere.

Facebook

Twitter

Youtube