Inyandiko zasohotse

Inyandiko zasohotse

Gusohora inyandiko ni imwe mu ntego z’ umuryango Isaro. Umuryango Isaro wakira inyandiko zitangwa n’ abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ ayisumbuye ukazikosora. Muri izo nyandiko, akanama k’ umuryango Isaro gahitamo inyandiko irusha izindi ubuhanga buri kwezi, kakayishyira ahagaragara .

AMATEKA Y’IMYANDIKIRE Y’IKINYARWANDA
Intangiriro Ikinyarwanda cyatangiye kwandikwa mu ntangiriro y’imyaka ya 1900 n’abamisiyoneri b’abera bashakaga kugikoresha ngo bacengeze iyobokamana rishya mu Banyarwanda. Mu myaka ijana ishize, handitswe byinshi ndetse hakorwa inama nyinshi hagamijwe kunoza imyandikire y’Ikinyarwanda. Ariko kandi (...) ibikurikira
Twibuke ku Ncuro Ya 20 Abazize Genocide Yakorewe Abatutsi muri 1994
Ku nshuro ya makumyabiri, u Rwanda n’isi yose biribuka rimwe mu mahano adasanzwe yabayeho kuva muntu yaremwa. Jenoside yakorewe Abatutsi ni igisebo ku bayirebereye, harimo n’abitwaga abanyabwenge. Mu gihe turi gushyira hamwe imbaraga ngo dusane igihugu cyacu, ntidukwiye kwemera ko hari ikindi (...) ibikurikira
Imvugo za Jean Leon Iragena, Uwashinze Isaro Foundation
“Dufata ibyemezo bikomeye atari uko dukunda ububabare, ahubwo kuberako duha agaciro ejo hazaza hacu hamwe n’ejo hazaza habo dukunda” Gashyantare 3, 2013. “Ubushobozi n’ubushake bwo gusoma ni ikintu k’ingenzi mu kwiga kwiza kwa buri kiremwa muntu.” Gashyantare 2, 2013. “Rimwe na rimwe kugira incuti (...) ibikurikira
Itangazo: Amategeko Agenga Imyandikire
Amategeko Agenga Imyandikire Ku wa 25 Gashyantare 2013, umuryango Isaro (Isaro Foundation) ubitewe n’uko amategeko agenga imyandikire y’ikinyarwanda akomeje kugenda atubahirizwa mu nzego zitandukanye zikoresha ururimi rw’ikinyarwanda wibukije abanyarwanda amategeko agenga imyandikire nk’uko (...) ibikurikira
Ni gute wakwitwara mu bizamini ngo wiyongerere amahirwe yo kubitsinda?
Nk’uko bisanzwe mu Rwanda, mu mpera za buri mwaka abanyeshuri barangiza ibyiciro bitandukanye bakora ibizamini bya Leta. Muri uyu mwaka ugeze ku mpera, ubu abanyeshuri batandukanye barimo kubyitegura. Benshi mu banyeshuri baba bibaza bati " Ese nakora iki kugirango nzatsinde neza ? Ese (...) ibikurikira
Impamvu ari ngombwa kuvuga Ikinyarwanda cy’umwimerere
Mu minsi yashize abantu batandukanye bakomeje kuganira ku mikoreshereze y’ururimi rw’Ikinyarwanda. Bamwe muri bo bakaba bemeza ko ururimi rw’Ikinyarwanda rugenda rucyendera gahoro gahoro, cyane cyane mu rubyiruko. Abandi ndetse banemeza ko atari mu rubyiruko gusa ahubwo n’abantu bakuru bamwe (...) ibikurikira
Abantu bakunda gusoma bahabwa icyubahiro kurusha abandi
Muri iyi minsi abantu benshi bari gushyira imbaraga mu guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika. Ndetse no mu minsi yashize habayeho ishingwa rya Isaro Foundation ifite intego yo guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika mu Rwanda. Abantu bashobora kwibaza ngo gusoma bimaze iki ariko burya (...) ibikurikira

Facebook

Twitter

Youtube