Abakoranabushake

Umuvugizi: Bwana Masamba Intore

Masamba Butera Intore yavukiye i Bujumbura mu Burundi ku itariki ya 15 Kanama 1969, avuka kuri Sentore nawe wari intore na Mukarugagi. Masamba ni ubuheta mu bana icyenda. Masamba ni umuhanzi wabigize umwuga, umucuranzi, ahimba kandi agatoza imbyino (choreographer), ni umuhimbyi (producer), yandika indirimbo (songwriter), akaba n’umukinnyi (actor). Ni inzobere yigwijeho impano zitandukanye, akaba anabarwa nk’inararibonye mu njyana nyarwanda dore ko ayimazemo imyaka isaga 25. Masamba yamamaye cyane ku bw’ indirimbo nyarwanda zirata ubwiza bw’umuco. Izo ndirimbo akaba ari nka “Arihe”, na “Nzajya inama na nde?” aho avuga imihango n’imigenzo gakondo by’umuco nyarwanda. Masamba yemeza ko umuryango Isaro ukwiriye ubufasha bw’abantu bose bakunda uburezi n’umuco mu Rwanda. Masamba yifuza ko umuryango Isaro wanafasha mu kwandika bimwe mu biranga umuco wacu bigenda bisibangana.

Umuhuzabikorwa: Bwana Adolphe Bagabo (Kamichi)

Yavukiye i Kigali mu Rwanda. Kamichi ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakomeye. Indirimbo ze zagiye zikundwa cyane twavugamo “Warambeshye”, “Aho ruzingiye” ndetse n’izindi. Kamichi kandi akora kuri Radiyo "Voice of Africa", aho akora umwuga w’ itangazamakuru. Adolphe Bagabo yiga muri Kaminuza mu ishami ry’ itangazamakuru. Mu gihe kiri imbere Kamichi yifuza kuzakomeza akazi ke nk’ umunyamakuru. Kamichi yemeza adashidikanya ko umuryango Isaro waziye igihe kandi ko mu mpano abantu bagakwiye guteza imbere harimo no gusoma no kwandika. "Natwe abahanzi burya turasoma tukanandika. None se wakurahe ibyo ubwira abantu mu gihe nta bumenyi buhagije ufite? Ubumenyi bwinshi buturuka mu gusoma" aya ni amagambo Kamichi yabwiye abanyeshuri bo mu Iseminari Nto ya Ndera ubwo basurwaga n’umuryango Isaro ku itariki ya 10 Mutarama 2012.

Umukangurambaga w’abantu bakuru: Uwineza Josiane (Miss Jojo)

Uwineza Josiane yavutse ku itariki ya 30 Kamena mu mwaka w’ 1982. Miss Jojo yaririmbye indirimbo nyinshi kandi zagiye zikundwa cyane mu Rwanda. Yemeza ko yatangiye kuririmba afite imyaka 6 gusa. Uretse kuba ari umuhanzi uzwi cyane, Miss Jojo yarangije muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’Icyongereza. Kuba ari umwe mu bantu bashyigikiye umuryango Isaro akaba yarabitewe no kuba nawe, nk’umuhanga mu indimi, abona akamaro ko guteza umuco wo gusoma no kwandika imbere mu Rwanda.

Umukangurambagaw’urubyiruko: Karangwa Lionel (Lil G)

Lil G w’imyaka 19 y’amavuko ari mu mwaka wa gatandatu, mu ishami ry’amateka, Ubukungu n’ubumenyi bw’isi (HEG) mu ishuri ryisumbuye rya APE Rugunga. Lil G wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka “Nimba Umugabo”, “Aca Blague”, “Umunsi mukuru”, “Ndagushimira ft Liz”, “Agaciro” n’izindi yemeza ko gukundisha urubyiruko gusoma no kwandika ari iby’agaciro gakomeye. Uretse kuba Lil G yarakunze igitekerezo cya Jean Leon Iragena cyo gushinga Isaro Foundation, anemeza ko afata Jean Leon nka mukuru we kubera ubucuti bafitanye mu buzima busanzwe.

Facebook

Twitter

Youtube