Ibitwerekeye

Isaro Foundation ni umuryango udaharanira inyungu washinzwe na Jean Leon Iragena ku itariki ya 15 Ukwakira 2011. Intego nyamukuru yawo ni uguha ubushobozi abana uteza imbere umuco wo gusoma no kwandika mu Rwanda.

Isaro Foundation ikora mu buryo butandukanye harimo: gusohora ibitabo, guha abana ibitabo ku buntu ndetse no kugura inyandiko ngufi z’abanyeshuri bo mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye. Edisiyo y’uyu muryango niyo ikora imirimo yerekeranye n’ibitabo ndetse n’inkuru ngufi. Inasohora ndetse akanyamakuru k’inkuru ngufi, Isaro Magazine, byibura rimwe mu gihembwe.

Mu rwego rwo gushobora kuzuza inshingano zayo zidahanira inyungu, umuryango Isaro ukenera inkunga za Leta, imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’abatera nkunga ku giti cyabo.

Facebook

Twitter

Youtube