Komite z’ibikorwa

Komite y’ubugenzuzi
Perezida: Melissa Nshuti Yarangije muri kaminuza ya gikirisitu ya Oklahoma, aho yize ibinjyanye n’ icungamari. Ni uwa kabiri mu bana bane; akaba avukana n’abahungu babiri n’ umukobwa umwe. Ati “Niba ndi uwo ndiwe, nuko hari abantu babigizemo uruhare; Imana, abavandimwe n’inshuti.” Mu mwaka w’amashuri 2011-2012 yatoreye kuba umuyobozi w’abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri Oklahoma.
Igenzura: Yvan Nkwaya, Ni Umunyarwanda wakuriye i Burundi. Yize ubucuruzi n’ icungamutungo muri Kaminuza ya Nebraska-Lincoln. Niwe uhagarariye Isaro Foundation muri Leta ya Nebraska.
Igenzura: Régis Ngaboyisonga Yize ibyerekeranye n’ubumenyi bwa mudasobwa (computer science) muri Harding University. Afite imyaka 26. Mu magambo ye ati”Nifuza rwose gushora impano, ubumenyi n’imbaraga mfite mu bantu. Nifuza gukorana n’abantu nkabageza ku byo bakeneye."
Komite ya Edisiyo Isaro
Umuyobozi: Hyacinthe Kayihura Hyacinthe afite imyaka 23, akaba yiga muri Hendrix College muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Kuva kera akiri muto, yakundaga cyane akazi k’ubuganga, niyo mpamvu yahisemo kwiga ibinyabuzima n’ubutabire muri kaminuza, akaba yifuza kuzaba muganga w’umutima cyangwa kanseri. Ati "Kwiga mu mahanga byamfashije guha agaciro cyane gusoma no kwandika umuntu akiri muto, kuko bifasha mu gutyaza ubwenge. Kuba mu buyobozi bukuru bwa Isaro Edition byamfashije gushishikariza urubyiruko gusoma no kwandika neza." Mu gihe cyo kuruhuka, akunda kureba amafilime, agasura incuti, agasoma ibitabo ndetse akanakina volleyball.
Uwungirije: Aaron Blackwell
Umunyamabanga: Robert Rugamba Yiga mu mwaka wa kane muri kaminuza ya gikirisitu ya Oklahoma mu bijyanye n’ikoranabuhanga. Rugamba yishimiye guteza imbere gusoma no kwandika biciye mu Isaro Foundation.
Kwandika no gusoma: Modeste I. Muhire, Yize ibyerekeye ubuhanga bw’imyubakire muri California Baptist University. Yemera ko urubyiruko ari imbaraga zikomeye z ibitekerezo by umwimerere mu buryo bwo kuzamura no guteza imbere igihugu. Ati "Kwita ku gukomeza indangagaciro n’umuco mu rubyiruko bituma tugira none huzuye ishyaka ndetse dufite n amizero y’ejo hazaza habereye buri wese. Ndi mu Isaro Foundation, nkaba ndi imboni ya Isaro foundation muri Leta ya California. Mu gukangurira urubyiruko gusoma no kwandika, Isaro Foundation iri gutoza urubyiruko gutangaza ibitekerezo byarwo bwite no kubaha ibitekerezo by abandi, byo nkingi y’ iterambere rirambye".
Komite ihanga ibikorwa
Umuyobozi: Nicole Jabo Nicole Jabo ni umunyeshuri muri kaminuza ya Tyler Junior College iherereye muri Texas, akaba yiga ubuforomo. Yizera ko kuba umunyamuryango wa Isaro Foundation bizamufasha kumvisha abana ibyiza by’ubumenyi bw’isi dutuye. Aragira ati: " Isaro Foundation imaze kumenyekana ku bw’imihigo itandukanye igenda yesa, niyo mpamvu numva mfite amahirwe yo kugiramo uruhare." Nicole ni imfura mu bana bane, akaba yishimira cyane kubana na basaza be uko ari batatu. Mu gihe cye cyo kuruhuka, akunda koga, gukina basketball no kuganira n’inshuti ze.
Uwungirije: Jean Marie Vianney Ndayisaba Ndayisaba aharanira icyo ari cyose cyateza imbere igihugu cye. Nk’umuntu wemera ko ubukungu bw’u Rwanda bushingiye ku barutuye, yishimiye cyane igitekerezo cyo guteza imbere umuco wo gusoma mu kujijura Abanyarwanda. Ati "u Rwanda rufite ejo hazaza heza!"
Umunyamabanga: Francois Birori Birori François ni umunyeshuri muri Kaminuza ya Gikirisito ya Oklahoma, aho yiga "Electrical Engineering".
Komite ishinzwe ihererekanyamakuru
Perezida:
Imbuga nkoranyambaga: Lys Kayigamba
Urubuga rwa Interineti: Jean Paul Mugabe
Ikoranabuhanga: Patrick Kamongi Yize ubumenyi bwa mudasobwa (computer science) mu ishuri rya University of Arkansas iri mu mujyi wa Little Rock. Intego n’umusanzu bye ku Isaro Foundation ni uguteza imbere gusoma no kwandika hifashijijwe ikoranabuhanga. Ni we uhagarariye ikoranabuhanga mu itangazamakuru rya Isaro Foundation.
Inzobere mu kwandika:Uwineza Yvette Uwineza Yvette atuye mu mujyi wa Glasgow aho yiga ibijyanye n’ikoranabuhanga (Software Engineering). Aragira ati:"Nishimiye cyane kugira uruhare mu guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika mu Rwanda mbinyujije mu Isaro Foundation."
Inzobere mu kwandika:Ndekezi Anita Ni umunyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubuganga. Ati "Ndi umuntu wemera ko kumenya gusoma no kwandika ari inkingi y’ejo hazaza heza." Anita akomeza avuga ko icyo ashima ku Isaro ari uko ishyigikira urubyiruko.
Inzobere mu kwandika: Jovanis Rutayisire Afite imyaka 21. Yishimira abana n’ibiberekeyeho byose. Akunda gufasha abatishoboye n’imfubyi. Akunda gusoma cyane, no kwandika inkuru ze bwite; kimwe mu bimuranga ni uko icyo adashoboye kuvuga acyandika. Abona Isaro ari nk’uburyo bwiza kuri we bwo gufasha Abanyarwanda. Ati: “Ku bw’umwete ngira mu gusoma, niteguye gushishikariza n’abandi kubikunda. Nemera ko buri wese, yaba muto cyangwa mukuru, yagira icyo ahindura aho ari.”

Facebook

Twitter

Youtube