Komite Mpuzabikorwa

Komite Mpuzabikorwa
Umuyobozi Mukuru: Jean Léon Iragena Uretse kuba ari Umwanditsi, yabaye mu bintu bitandukanye byo guteza imbere ubuzima bw’ abantu. Yakoze muri Croix-Rouge. Nyuma y’ inama ya Cyenda y’ Umushyikirano, hamwe n’ abandi bagize diaspora nyarwanda, yakiriwe na Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda muri Village Urugwiro. Yagiye ahura n’abaminisitiri batandukanye bo mu Rwanda, benshi abagezaho igitekerezo cya Isaro Foundation. Akaba yifuza guteza imbere uburezi mu Rwanda cyane cyane gusoma no kwandika. Kuri ubu ni komiseri ushinzwe urubyiruko n’umuco muri Diaspora nyarwanda ku Isi, ni umunyeshuri muri Kaminuza ya Millasps, ishuri riza ku mwanya wa mbere mu ireme ry’uburezi mu majyepfo ya Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika.
Umuyobozi w’Icyubahiro: Ken Blackwell Ni Visi Perezida ndetse akanaba umuyobozi ushinzwe "Architecture" muri California Technologies Inc. Yashinze sosiyete ya Bristol Technology yaje kuba sosiyete ya gatandatu ikomeye ku Isi mu byerekeranye no gucuruza "software" za mudasobwa. Ken Blackwell kandi yaje mu Rwanda asura igice cyo mu majyaruguru y’u Rwanda. Akaba yaribanze ku gice cya Bigogwe. Ubu akaba atuye muri Connecticut muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Uwungirije umuyobozi w’icyubahiro: Eden Ben Shami Ni umunyeshuri muri Kaminuza ya Hendrix muri Leta y’ Arkansas muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Yiga Ubutabire n’ubugenge (Chemistry-Physics). Aturuka mu mujyi wa Kigali, mu karere ka Kicukiro. Akunda gusoma no gusenga. Yifuza kuzatembera ku migabane 7 y’Isi. Akaba anaharanira guteza imbere ubushakashatsi mu bugenge n’ubutabire mu Rwanda. Abona ibi byagerwaho n’abanyeshuri bakunda gusoma mu gihe bakiri mu mashuri abanza n’ayisumbuye.
Umugenzuzi mukuru: Janet AKayenzi Janet Akayenzi ni umunyeshuri muri Kaminuza ya Spelman mu mujyi wa Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Yiga ibyerekeranye no kubungabunga ibidukikije. Anemeza ko ari byo azakomeza mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza. Janet yatangaje ko yinjiye mu Isaro Foundation kugirango afashe bagenzi be kuzamura abanditsi ndetse n’abasomyi mu Rwanda.
Umunyamabanga: Rugema Yvon Afite imyaka 23, yiga muri Kaminuza y’Ababatisite iherereye muri leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe z‘Amerika aho yiga ibyerekeranye n’ibinyabuzima n’ubugenge. Ati "Nkunda gushaka Yesu umukiza wanjye kuko nzi ko ariwe utanga kandi unyuzuriza indoto. Nkunda ubumenyi mu byerekeranye ibinyabuzima ndetse n’ubugenge, nifuza ko u Rwanda rwazagera aho Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zigeze muri iri shami". Yifuza ko ubushakashatsi bwatera intera igaragara mu Rwanda. Yahawe igihembo cy’umunyeshuri witwaye neza mu bugenge muri kaminuza yigamo, bikaba byaratumye abarimu b’ubugenge bamugiririra icyizere bukaba bakorana muri za Laboratwari zabo aho abafasha gutegura ibyo abanyeshuri bakora. Ati "Nizera kandi nzi ko u Rwanda rimwe ruzaba igihugu ibindi bihugu bizaba byigiraho. Nimutegereze murebe uko bizagenda".
Umujyanama: Queen Wamungu Yavukiye mu Rwanda, akaba ari imfura mu muryango w’abana babiri. Yiga muri Kaminuza ya Briar Cliff University muri Sioux City, Iowa, mu bijyanye n’ ubuganga. Yize amashuri abanza kuri Ecole Internationale, yiga amashuri yisumbuye mu Rwanda ku kigo cya Lycée La Colombière. Ati "Nize amashuri yisumbuye mu bijyanye n’ ibinyabuzima n’ ubutabire, bikaba aribyo nifuza kuzakomeza mu mashuri makuru cyane cyane mu bijyanye no kuvura abana. Abana ni ibiremwa bizira intege, bantwaye umutima guhera kera. Nizere ko nzabona ubushobozi buhagije ku buryo nshobora kuzarengera abana muri byose".
Umubitsi: Habimana Robert Ni umunyeshuri akaba n’umugenzuzi w’ inzu z’abanyeshuri muri kaminuza ya University of Central Arkansas. Yiga ibijyanye n’ imibare n’ ubukungu (ashingiye ku kuzamuka ku bukungu hamwe no kugabanya ubukene muri Afurika yo munsi y’ ubutayu bwa Sahara). Akunda koga no gusoma, akaba yizera ko hari ibintu bitatu buri muntu yagombye gukora buri munsi: guseka, gutekereza no gukunda.
Ushinzwe ubutwererane: Thierry Y. Tuyishimire Ni umunyeshuri muri kaminuza ya Gikirisitu ya Oklahoma, aho ari mu ishami rya électronique n’ icungamari. Yize amashuri yisumbuye muri Ecole de Sciences Byimana. Ubu ni umunyamuryango muri association y’ abandika za porogaramu za mudasobwa muri Oklahoma. Yavutse mu 1991 mu nkengero z’ umujyi wa Kigali, i Nyamirambo. Ni umunyamuryango kandi wa club ya Kappa Sigma Tau. Yifuza kugeza u Rwanda ku rwego rw’ ubuzima bwiza akaresheje ireme n’ ishushanya ry’ ibikoresho bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Facebook

Twitter

Youtube