Akanama Ngishwanama

Akanama Ngishwanama - Amerika
Dr. Iren Omo-Bare Dr. Iren Omo-Bare: Afite impamyabushobozi y’ikirenga mu masomo ajyanye na politiki yaherewe muri Leta ya Louisiana. Ku myaka cumi n’umwe, yagannye mu Bwongereza aho yagiye kwiga amashuri yisumbuye. Ayarangije yiga na Kaminuza i London, mu murwa mukuru w’u Bwongereza. Ubu ni mwarimu w’amasomo ajyanye na politiki muri kaminuza ya Millsaps muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika. Yagize uruhare rukomeye mu itangira rya Isaro Foundation kugeza ubu. Yabaye umwarimu wa kaminuza wa mbere wabaye umujyanama w’uwashinze Isaro Foundation ubu wiga muri Kaminuza ya Millsaps.
Dr. David Davis Dr. David Davis: Afite impamyabushobozi y’ikirenga yaherewe muri Kaminuza ya Northwestern iri mu mujyi wa Chicago muri Leta ya Illinois. Yanditse inyandiko zivuga ku kuntu abakaraza bitwa Lungsi bagize uruhare mu gukomeza umuco w’aba Mamprusi muri Afrika y’Uburasirazuba ndetse no mu majyaruguru ya Ghana. Yemeye kuba umujyanama wa Isaro Foundation kubera agaciro aha uburezi bwo muri Afurika.
Mr. Kevin Blackwell Bwana Kevin Blackwell: Yarangije amashuri ye muri Kaminuza ya Millsaps, ubu akaba atuye muri Leta ya Connecticut hamwe n’umugore we Tina Blackwell, umukobwa we Clara Blackwell n’umuhungu we Wesley Blackwell. Yafashije cyane uwashinze Isaro Foundation amuha ibitekerezo mu ntangiriro. Uhagaririye Isaro Foundation yemeza ko Kevin ari nkawe wamufashije gushinga Isaro Foundation (co-founder).
Ms. Fatima Mukunde Fatima Mukunde: Ni umubyeyi w’umwana umwe, akaba atuye mu mujyi wa Nashville muri Leta ya Tennessee muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Kuva muri Amerika yakomeje gushaka uburyo yakohereza ibitabo ku ishuri yizeho (E.P.A) nyuma aza kumenya ko yakorana na Isaro Foundation. "Nishimiye kwinjira mu Isaro Foundation, ni amahirwe mbonye yo gukomeza guteza imbere ejo hazaza heza mbinyujije mu guteza imbere gusoma no kwandika." Aya ni amagambo ya Fatima ubwe.
Alice Cyusa Alice Cyusa Ni umubyeyi w’ Umunyarwandakazi, akaba afite abana 4. Atuye muri Leta ya Indiana muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika. Ni umwe mu babyeyi ba mbere bakunze igitekererezo cy’umuryango Isaro Foundation. Mu nama imwe yigeze gutangaza ati: “ Nibaza impamvu, kuva kera kose hatabonetse umuntu uzana kino gitekerezo. Ni iby’ agaciro kubona urubyiruko rubasha kwishyira hamwe rugakora igikorwa nk’iki”.
Akanama Ngishwanama - Rwanda
<......>Bizimana Hamiss Bizimana Hamiss: Ni umuyobozi mu biro bya Minisitiri w’intebe. Bizimana Hamiss yakoze akazi kanyuranye mu burezi mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2002. Yatangiye ari umwarimu w’indimi akomeza ari umwarimu wungirije muri Kaminuza ya ISAE nyuma aza kuba umujyanama wa Minisitiri w’Uburezi. Yinjiye mu Isaro Foundation mu mwaka wa 2012.
Fr. Okwadha Dominic Padiri Okwadha Dominick: Ni umupadiri ushishikazwa n’imyigire mu gihugu cy’u Rwanda ndetse no mu bindi bihugu by’ Afurika harimo na Kenya akomokamo. Yagize uruhare rukomeye mu ihinduka ry’imyigire mu Rwanda, kandi abikora neza nk’umusaseridoti ndetse nk’umwarimu. Ubu akaba ari muri paruwasi ya Remera aho yamurikiye imikorere ya Isaro Foundation abakrisitu b’i Remera ku itariki ya 1 Muratama 2012. Uhagarariye Isaro Foundation mu Rwanda yavuze ko agira uruhare rukomeye kandi rugaragara mu gukomera kwa Isaro Foundation.
Mr. Eric Bright Bwana Eric Bright: Ni umwanditsi w’umunyarwanda ufite imyaka 33. Avuga kandi akanandika mu ndimi 5: Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa, Igiswahili ndetse n’ Icyesipanyoli. Nk’uko yabyivugiye akigana umuryango wa Isaro, yabonaga Isaro izagira uruhare mu ihinduka ry’imyigire, imyandikire n’imisomere mu Rwanda. Akorana na komite iherereye mu Rwanda.
Mr. Niringiyimana Innocent Bwana Niringiyimana Innocent: Akora akazi k’ubucamanza. Avuga kandi akanandika mu ndimi 6: Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa, Igiswahili, Igitaliyani n’i Lingala. Yabaye umurezi mu Iseminari nto ya Ndera mu gihe cy’imyaka ikabakaba itanu. Afite impamyabumenyi ya A1 muri Filozofiya ndetse n’impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza mu mategeko.

Facebook

Twitter

Youtube