News

Jean Leon Iragena Yahawe Igihembo cy’Indashyikirwa

15 Mata 2014

Jean Leon Iragena washinze umuryango Isaro Foundation ushishikariza abanyarwanda gukunda gusoma no kwandika yahawe igihembo cy’indashyikira na Kaminuza ya Millsaps muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’iyi kaminuza, Iragena yahawe iki gihembo kubera ibikorwa bye byo gufasha abandi no gukunda ikiremwa muntu akorana umutima utikunda.

Mu ijambo Rev. Christopher Ross Donald, umwe mu bayobozi ba kaminuza ya Millsaps, yagejeje ku bari bitabiriye iyo mihango yagarutse ku bikorwa by’indashyikira Jean Leon Iragena yakoze mu gihe cy’imyaka ine amaze yiga kuri iyi kaminuza. Uretse guhesha ishema u Rwanda muri Amerika anahesha ishema Kaminuza ya Millsaps. Ibi ndetse bikaba byaratumye abayobozi ba Kaminuza ya Millsaps biyemeza kuza gusura u Rwanda, igihugu Jean Leon Iragena avukamo, mu kwezi gutaha.

Kaminuza ya Millsaps ni imwe muri kaminuza zubashywe muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika aho iza ku rutonde rwa kaminuza ya mbere mu majyepfo ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ibi ndetse bikaba byarayihesheje akabyiniriro ka “Harvard y’amajyepfo”. Buri mwaka itegura ibirori byo guhemba abanyeshuri bane b’indashyikirwa muri Kaminuza yose. Muri ibi birori akaba ari nabyo Jean Leon Iragena yaherewemo igihembo.

Twakwibutsa ko Jean Leon Iragena, w’imyaka 23 ubu, yize muri seminari nto ya Ndera aho yavuye yerekeza kwiga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu mwaka wa 2010 yoherejwe kuri “bourses” zatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika. Jean Leon Iragena akaba azarangiza kwiga icyiciro cya mbere cya Kaminuza muri uyu mwaka aho azahabwa impamyabumenyi ebyiri: imwe mu mibare indi mu bukungu.

Mu magambo ye, Jean Leon Iragena, yavuze ko yashimishijwe n’igihembo yahawe kandi ko aha agaciro mbere na mbere abamufashije cyane cyane abari mu Isaro Foundation.

Izina :
Irindi Zina :
Email :
Ubutumwa :

Amakuru Aheruka

Jean Leon Iragena Yahawe Igihembo cy’Indashyikirwa
15 Mata 2014 Jean Leon Iragena washinze umuryango Isaro Foundation (...) Ibikurikira
St Albert: Isaro Foundation yatangije ibikorwa mu Burundi
Mu rwego rwo gutangiza ibikorwa byayo mu gihugu cy’u Burundi, Isaro (...) Ibikurikira
Kwandika no Gufotora Byahurijwe Hamwe mu Rwego rwo Gukundisha Abato Kwandika
Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 20 nibwo hashojwe umushinga wari umaze (...) Ibikurikira
USA: Umuryango Isaro Foundation washimiwe ibikorwa byayo ntangarugero
Kuri uyu wa Mbere, Isaro Foundation yashyizwe ku rutonde rw’imiryango 20 ya (...) Ibikurikira
Isaro Foundation ikomeje gutanga ibitabo mu mashuri yisumbuye
Umuryango Isaro Foundation watanze impano y’ibitabo bigera kuri 50 ku (...) Ibikurikira

Facebook

Twitter

Youtube