News

St Albert: Isaro Foundation yatangije ibikorwa mu Burundi

Mu rwego rwo gutangiza ibikorwa byayo mu gihugu cy’u Burundi, Isaro Foundation yasuye ishuri ryisumbuye ryo mu mujyi wa Bujumbura ryitwa Collège de l’Amitié rizwi nka St Albert, maze itanga ibitabo birenga 300 ku banyeshuri, abarimu n’isomero ry’icyo kigo.

Urwo ruzinduko rwari ruyobowe na Jean Léon Iragena uyobora umuryango Isaro Foundation ku isi, akaba yari aherekejwe na Olivier Ntaganzwa uyobora uwo muryango mu Rwanda, Ruth Umutijima wungirije umuyobozi wa Books2Rwanda, Bertrand Umuhoza ushinzwe itumanaho, Christian Uzakira ushinzwe abakorerabushake na Gil Mbarushimana ushinzwe imari. Hari kandi na Ntarindwa Diogène uzwi nka Atome, umwe mu bagize inama njyanama ya Isaro Foundation, akaba ari nawe wahagarariye icyo gikorwa (parrain/godfather).

Baherekejwe n’umuyobozi w’ikigo, abo bayobozi basanze abanyeshuri mu byumba by’amashuri 15 bigiramo, baganira nabo banabaha bimwe mu bitabo bari babazaniye, ibindi bijyanwa mu isomero rya Saint Albert. Abo banyeshuri wabonaga bafite ubushake bwo kumenya Isaro Foundation, ndetse bamwe muri bo biyemeje gukomeza gukunda gusoma no kuzajya muri club ya Isaro Foundation muri icyo kigo.

Atome wamamaye ku isi yose mu gusetsa, akaba ari n’umwe mu bize muri Saint Albert hagati ya 1989 na 1994, yabwiye abo banyeshuri ko iryo shuri ryari ku isonga mu mupira w’amaguru, muri volleyball no mu masomo atandukanye. Ati “Mukwiye kugera ikirenge mu cyacu. Iri ni ishuri rifite amateka akomeye, ryizemo abantu benshi ubu bari mu buyobozi bukuru mu Rwanda”.

Umuyobozi wa Isaro Foundation yatangije Isaro Club muri icyo kigo, anabasezeranya inkunga yose izashoboka, yaba ibitabo cyangwa mudasobwa. Ati “Tuzajya tunabatumira mu marushanwa yo kwandika n’amahugurwa tujya dukoresha”.

Saint Albert ni ishuri rimaze imyaka irenga 50 ribayeho, rikaba ryarashinzwe n’impunzi z’Abanyarwanda zabaga i Burundi. Mu baryizemo twavuga Madamu Jeannette Kagame, Ambasaderi Dr Charles Murigande, Siméon Rwagasore, Me Rwangampuhwe François, Depite Somayire Antoine, umwanditse JMV Rurangwa, abahanzi Atome na Masamba, n’abandi benshi.

Mbere yo gusura Saint Albert, abo bayobozi ba Isaro Foundation babonanye na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa Repubulika y’u Burundi, Edouard Nduwimana, ndetse na Madamu we Alice Orly Umuvyeyi. Bombi basanzwe bazwi mu bikorwa byo guteza imbere uburezi no gufasha abana bakennye kwiga, bakaba babikora babinyujije cyane cyane muri kaminuza bashinze yitwa Université des Collines n’indi miryango itandukanye.

Abayobozi ba Isaro Foundation bahura na Minisitiri Edouard Nduwimana na Madamu we (hagati) Abayobozi ba Isaro Foundation bahura na Minisitiri Edouard Nduwimana na Madamu we (hagati)

Atome asetsa abanyeshuri ba Saint Albert Atome asetsa abanyeshuri ba Saint Albert

Abanyeshuri ba St Albert bahawe ibitabo Abanyeshuri ba St Albert bahawe ibitabo

Izina :
Irindi Zina :
Email :
Ubutumwa :

Amakuru Aheruka

Jean Leon Iragena Yahawe Igihembo cy’Indashyikirwa
15 Mata 2014 Jean Leon Iragena washinze umuryango Isaro Foundation (...) Ibikurikira
St Albert: Isaro Foundation yatangije ibikorwa mu Burundi
Mu rwego rwo gutangiza ibikorwa byayo mu gihugu cy’u Burundi, Isaro (...) Ibikurikira
Kwandika no Gufotora Byahurijwe Hamwe mu Rwego rwo Gukundisha Abato Kwandika
Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 20 nibwo hashojwe umushinga wari umaze (...) Ibikurikira
USA: Umuryango Isaro Foundation washimiwe ibikorwa byayo ntangarugero
Kuri uyu wa Mbere, Isaro Foundation yashyizwe ku rutonde rw’imiryango 20 ya (...) Ibikurikira
Isaro Foundation ikomeje gutanga ibitabo mu mashuri yisumbuye
Umuryango Isaro Foundation watanze impano y’ibitabo bigera kuri 50 ku (...) Ibikurikira

Facebook

Twitter

Youtube