News

Kwandika no Gufotora Byahurijwe Hamwe mu Rwego rwo Gukundisha Abato Kwandika

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 20 nibwo hashojwe umushinga wari umaze icyumweru wateguwe na Isaro Foundation aho abanyeshuri 24 bahuguwe n’abatoza baturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Intego y’aya mahugurwa yari ugufasha aba banyeshuri kugaragaza ibyiza by’uguhugu cyabo binyuze mu gufotora no kwandika.

Isaro Writing Project (IWP) nk’uko uyu mushinga wiswe mu rurimi rw’icyongereza ni uburyo bwo gukangurira abanyeshuri gusoma no kwandika. Isaro Foundation yahisemo gushyira hamwe gufotora no kwandika kugira ngo bizashimishe abanyeshuri ubwo bafataga amafoto maze bakandika imivugo biturutse kuri ayo mafoto. Intego ni uguteza imbere ubushake bwo gusoma no kwandika mu buryo bunezeza abanyeshuri bakiri bato.

Mu magambo yahavugiwe, Isaro Foundation yashimiwe imbaraga idahwema gukoresha mu guteza imbere uburezi bw’urubyiruko rw’ u Rwanda. Uwari uhagarariye ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB Bwana Damien Ntaganzwa yashimangiye akamaro k’umuco wo gusoma no kwandika mu burezi. Yanashimiye kandi abari mu Isaro Foundation ko n’ubwo boherejwe kwiga hanze badahwema guharanira guteza imbere igihugu cyabo. Yagize ati: “Hari abagenda ntibagaruke ariko aba basore n’inkumi ntago bibagiwe igihugu cyabo.”

Uyu mushinga ni umwe mu mishinga itegurwa na Isaro Foundation ifite intego yo guteza imbere igihugu bongera ubumenyi bw’urubyiruko. Abatoza Aurelia Blake na Danielle bashimiwe ubwitange bagize mu gufasha uru rubyiruko muri aya mahugurwa.

Jean Leon Iragena uwashinze akaba anakuriye Isaro Foundation yagize ati: “Isaro Foundation yiyemeje guteza imbere ubumenyi bwo gusoma no kwandika mu banyarwanda ikoresheje uburyo bwose bushoboka urugero nko gufotora.” Iragena yanashimiye aba batoza kuba baritanze bagafata umwanya wabo bagahugura aba banyesuri.

Aya mahugurwa yagize icyo ahindura mu misomere n’imyandikire y’aba banyeshuri. Ku musozo bashyikirizwe impamyabumenyi ndetse bahabwa n’ibitabo byo gusoma.

Isaro Foundation irizera ko abanyeshuri bazakoresha ubumenyi bungutse mu kwandika inkuru nto ndetse n’ibitabo.

Kanda hano urebe amafoto

Izina :
Irindi Zina :
Email :
Ubutumwa :

Amakuru Aheruka

Jean Leon Iragena Yahawe Igihembo cy’Indashyikirwa
15 Mata 2014 Jean Leon Iragena washinze umuryango Isaro Foundation (...) Ibikurikira
St Albert: Isaro Foundation yatangije ibikorwa mu Burundi
Mu rwego rwo gutangiza ibikorwa byayo mu gihugu cy’u Burundi, Isaro (...) Ibikurikira
Kwandika no Gufotora Byahurijwe Hamwe mu Rwego rwo Gukundisha Abato Kwandika
Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 20 nibwo hashojwe umushinga wari umaze (...) Ibikurikira
USA: Umuryango Isaro Foundation washimiwe ibikorwa byayo ntangarugero
Kuri uyu wa Mbere, Isaro Foundation yashyizwe ku rutonde rw’imiryango 20 ya (...) Ibikurikira
Isaro Foundation ikomeje gutanga ibitabo mu mashuri yisumbuye
Umuryango Isaro Foundation watanze impano y’ibitabo bigera kuri 50 ku (...) Ibikurikira

Facebook

Twitter

Youtube