News

Imvugo za Jean Leon Iragena, Uwashinze Isaro Foundation

“Dufata ibyemezo bikomeye atari uko dukunda ububabare, ahubwo kuberako duha agaciro ejo hazaza hacu hamwe n’ejo hazaza habo dukunda” Gashyantare 3, 2013.

“Ubushobozi n’ubushake bwo gusoma ni ikintu k’ingenzi mu kwiga kwiza kwa buri kiremwa muntu.” Gashyantare 2, 2013.

“Rimwe na rimwe kugira incuti bitera ubwoba; zitenguha kurusha abanzi. Abanzi wamenya uko ubitwaraho.” 1 Gashyantare, 2013

“Icyingenzi si insinzi yawe ahubwo uko ufasha abandi gutsinda.”

“ Ku gihugu kiri mu iterambere, ni ingenzi ko abantu bagira ubushake n’ubushobozi atari ubumenyi bw’ amasiyanse gusa ahubwo no gusoma no kwandika. Ni ingirakamaro ko twabasha kwiyandikira amateka, amakuru cyane cyane kugasesengura ibyo dusoma.” Ku wa 8 Mutarama 2013.

“Ntabwo Afurika izabasha kuva ku ntambwe imwe ijya kuyindi ku mpamvu y’inkunga y’amahanga. Abanyeshuri bakwiye kwigishwa ibi ngibi mu mashuri.” 18 Ugushyingo 2013.

“Rimwe na rimwe, ntekereza ko abantu bamwe bicara bagatekeraza ko bari businzire bakabyukira bisanga mu Nzu y’Umweru cyangwa babonye undi mwanya ukomeye mu gitondo, cyangwa bicaranye n’umukobwa mwiza cyangwa umuhungu utagira uko asa bafite umuryango uteye ubwuzu. Ntabwo byizana! Inzozi nkizo zipfa kugerwaho. Abandi bo batekerezako batabasha kugira inzozi zabo impamo. Barack Obama yerekanye ko Uwo uri we wese, icyo uri cyo cyose, ugomba gukora cyane kugira ngo ugere ku ntego zawe, kandi umurimo burigihe unyura nyirawo.” 16 Ugushyingo 2012

“Abantu ntibabasha narimwe guhisha imbaraga zabo, bahisha imbaraga nke zabo. Niba utabasha kubona imbaraga z’umuntu, ubwo ntazo agira.” 11 Ukwakira 2012

“ Abantu benshi batekereza ko abatsinda batigeze batsindwa. Ukuri ni uko batsinzwe inshuro nyinshi kurusha izo bagizemo insinzi.” 9 October 2012.

“Mbona abantu bagenda muri bisi bareba mu kirere, njye nemerako ubahaye igitabo mu ntoki, babasha gukura ibibazo mu bitekerezo byabo.” 4 Nzeri 2012.

“ Nabonye bidatinze ko abanyamerika bakunda gusoma no kwandika. Natangiye gutekereza ko najyana uwo muco iwacu.” 15 Kanama 2012.

“ Ikosa rinini umuntu ashobora gukora izindi nyamaswa zitakora ni ukwinjira mu buzima bw’undi muntu.” 15 Kanama 2011.

“niba ushaka kwinjira mu buzima bwanjye, byibura ureke nguhitiremo ubwo ujyamo mbere na mbere: Ibibazo byanjye ndetse n’ibingora.” 6 Mutarama 2010.

“ Nkunda u Rwanda kandi nzahora ndwanira mu buryo bwose ishema ryarwo.” 13 Decamber 2009.

Izina :
Irindi Zina :
Email :
Ubutumwa :

Amakuru Aheruka

Jean Leon Iragena Yahawe Igihembo cy’Indashyikirwa
15 Mata 2014 Jean Leon Iragena washinze umuryango Isaro Foundation (...) Ibikurikira
St Albert: Isaro Foundation yatangije ibikorwa mu Burundi
Mu rwego rwo gutangiza ibikorwa byayo mu gihugu cy’u Burundi, Isaro (...) Ibikurikira
Kwandika no Gufotora Byahurijwe Hamwe mu Rwego rwo Gukundisha Abato Kwandika
Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 20 nibwo hashojwe umushinga wari umaze (...) Ibikurikira
USA: Umuryango Isaro Foundation washimiwe ibikorwa byayo ntangarugero
Kuri uyu wa Mbere, Isaro Foundation yashyizwe ku rutonde rw’imiryango 20 ya (...) Ibikurikira
Isaro Foundation ikomeje gutanga ibitabo mu mashuri yisumbuye
Umuryango Isaro Foundation watanze impano y’ibitabo bigera kuri 50 ku (...) Ibikurikira

Facebook

Twitter

Youtube